Abacuruzi n’abandi bikorera bari mu rugaga rw’Abikorera PSF, baganiriye ku mbogamizi zikibangamiye ubucuruzi mu Rwanda, banarebera hamwe uko ubucuruzi bwari buhagaze mu myaka itatu ishize, aho inganda nto n’iziciriritse zagaragaje ibibazo bimwe na bimwe.
Ni ibyavuye mu kiganiro hagati y’Abikorera bahagarariye abandi mu gihugu n’ubuyobozi bw’urugaga PSF, n’inzego za Leta zifite ishoramari n’ubucuruzi mu nshingano, cyabaye kuwa 18 Ugushyingo 2019, i Kigali, banarebera hamwe ibyo bifuza kugenderaho mu myaka iri imbere.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuvugizi muri PSF, Kanamugire Charles, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro byagenze neza, aho barebye uko ubucuruzi buhagaze mu Rwanda, harebwa ibibazo byagiye bigaragaramo n’uburyo bwo kubirenga no gushaka ibisubizo mu gihe kiri imbere.
Ati “Icyo kiganiro cyazamuye ibibazo cyangwa se ibitekerezo byinshi mu bitabiriye inama baturutse mu nzego zitandukanye, ku buryo twavanyemo ikerekezo urugaga ruzifashisha mu gushyiraho gahunda y’umwaka utaha n’imyaka yindi iri imbere.
Ikindi ni uko abikorera bagiye bafashwa kwishyira hamwe kugira ngo bashobore kuva mu bibazo bari basanzwe barimo bijyanye no kuba bakorera mu bwigunge; hafi abarenga 90% baba bari abantu bafite sosiyete zifitwe n’umuntu umwe (sole traders) cyangwa se ugasanga abandi barenga 90% na bo ari abakora bwa bucuruzi, nubwo waba wabwandikishije mu karere cyangwa se mu Rwego rw’Iterambere RDB, ariko ugasanga batazi gukora imibare y’ibarurishamibare, raporo z’ibyo bagezeho ku mwaka (income statements). Iyo mibare iyo utayikora hari ibindi byinshi udashobora kugeraho mu rwego rwo gutera imbere.”
Muri ibyo umucuruzi adashobora kubona birimo nko kubura abafatanyabikorwa kuko basanze ibyo akora bitujuje ubuziranenge bw’ubucuruzi buri ku rwego mpuzamahanga.
Muri bimwe mu byavuye mu bushakashatsi bw’imyaka itatu ishize mu bitekerezo by’abikorera, birimo kuba hari abo imisoro ikibereye imbogamizi kubera ubwinshi bwayo.
Urugero ni nk’aho uhagarariye abikorera muri Nyagatare, Gasana Charles, yavuze ko batarumva neza amafaranga bacibwa n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro hamwe yitwa ‘Authorization’ hakaba n’andi umucuruzi atanga kuri RURA yo kumwemerera gukora ya ‘Licensing’ kandi yose bakayatanga ku kintu kimwe, bityo akifuza ko babisobanurirwa cyangwa hagatangwa amwe gusa.
Umushoramari Denis Karera yagaragaje ko hakiri ubukererwe bw’iminsi imizigo ivuye ku yindi migabane igeze ku cyambu cya Dar es Saalam imarayo, ikaba yagera kuri 21 na 25 kandi mu bucuruzi hakoreshwa igihe, akifuza ko inzego z’Umuryango wa EAC zabiganiraho bigakemuka vuba aho guhora mu biganiro.
Urugaga rw’Abikorera kandi rwanamurikiye abahagarariye abandi n’inzego za Leta igitabo kigaragaza ikigo kigiye kujya gikora ubushakashatsi mu bucuruzi, kugira ngo hashyirwe ingufu mu guhanga udushya bishingiye ku bushakashatsi.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Munyurangabo Jonas yavuze ko Leta izakomeza kuba hafi abikorera binyuze mu gukora poritiki zo gukora ubucuruzi mu bikorera.