Kuri uyu wa kane tariki 29 Ukuboza 2016 ni bwo inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Nyarugenge riherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati kugirango tubarebere uko ibiciiro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda. Ukihagera uhita ubona umubare utari munini w’abaguzi. Ikibikubwira ni uko uko ukomeza kuzenguruka ugenda ubona abacuruzi bamwe na bamwe baba basinzira. Iyo muganiriye bagusobanurira ko abantu batari kwitabira guhaha, bamwe bakavuga ko muri iki gihe amafaranga yabuze.
Uko ibiciro bya bimwe mu biribwa bihagaze
Ibiciro by’ibiribwa binyuranye abacuruzi bo mu isoko rya Nyarugenge badutangarije bemeza ko bidatandukana cyane n’ibyo mu yandi masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali. Badutangarije ko ibirayi byagabanutse muri iki gihe cy’iminsi mikuru bikava ku mafaranga 350 ubu ikilo kimwe cy’ibirayi kiri kugura 300 FRW. Ikilo kimwe cy’ibijumba ni amafaranga 400, naho icy’igitoki kikaba 350 FRW iyo umuntu atagitwara cyose, waba utwara igitoki cyose ngo umucuruzi ashobora kukugabanyiriza akagira 300 FRW ku kilo kimwe. Ibishyimbo by’umuhondo bizwi ku izina rya ‘Coltan’ biri kugura amafaranga 900 ku kilo kimwe, ibizwi ku izina rya Mutiki bikagura 700 FRW ku kilo kimwe, ibyitwa ‘Rwanda rushya’ na byo ni 700 FRW naho ibyitwa Bugondo byo biri kugura 1000 FRW. Iyo ubajije umucuruzi w’ibishyimbo impamvu bitagura amafaranga amwe, agusubiza ko ubu bwoko uko butandukanye ari na ko butandukana mu buryohe.
Ifu y’ubugali bw’i Gitarama ni 700 FRW/KG, Amateke ya Bwayisi ni 700 FRW ku kilo kimwe, ikilo cy’imyumbati kili kugura 500 FRW. Ikilo cy’amashaza kiri kugura 1000 FRW. Indagara z’indundi ziri kugura 10.000 FRW ku kilo kimwe. Izi ndagara na zo zaruriye kuko mu minsi ishize zaguraga 8000 FRW ku kilo kimwe. Isambaza zo mu Kivu ziri kugura 6000 FRW/KG , indagara ziva muri Uganda zikagura 2000 FRW ku kilo kimwe naho ikilo cy’indagara ziva muri Zanzibar kikagura 5500 FRW.
Ifi imwe muvzizwi ku izina ry’imikeke iri kugura 1000 FRW, naho amafi ya Makayabu imwe ikagura hagati ya 3000 FRW na 5000 FRW bitewe n’ubunini bwayo. Amafi ya telapiya ari kugura 3500 FRW. Iroti y’inyama ni amafaranga 2500 naho inyama z’imvange ni 2200 FRW. Inyama z’inkoko z’inyarwanda ziri kugura 4200 FRW ku kilo kimwe naho ikilo kimwe cy’inyama z’inkoko z’inzungu ni 2400 FRW. Amavuta y’amamesa y’Amarundi icupa rimwe riri kugura 2500 FRW. Ikilo kimwe cy’isukali kiri kugura 1000 FRW, ibiro 25 bya Kawunga bikagura 14.000 FRW. Naho Kg 10 za Kawunga ituruka muri Uganda biri kugura 6000 FRW. Kawunga na yo ngo iri mu bicuruzwa byazamutse cyane muri iyi minsi.
Ibiciro by’imboga n’imbuto
Ikilo cy’isombe ni 800 FRW. Igiciro cy’amadegede cyo kiri guhinduka bitewe n’uko iryo umuguzi ashaka ringana. Amacye ni 1000 FRW naho irinini cyane ni 2500 FRW. ‘Cocombre’ nini imwe ni 200 FRW, ‘Coulgette’ imwe ni 400 FRW ariko igiciro kikaba cyahinduka bitewe n’uko ingana. Umufungo wa Beterave ni 400 FRW. Inyanya ubu zamaze kuzamuka nk’uko twabitangarijwe n’abazicuruza mu isoko rya Nyarugenge. Ikilo kimwe cyavuye kuri 500 FRW ubu kiri kugura 800 FRW. Ikilo kimwe cya kaloti ni 600 FRW Kaloti zo igiciro cyazo kikaba cyamanutse kuko mu minsi ishize ngo zaguraga 1000 FRW. Ishu rinini riri kugura amafaranga 400 naho iritoya rikagura 300 FRW. Poivro (soma puwavuro) imwe ni 100 FRW naho imiteja ikagura 500 FRW ku kilo kimwe. Amagi y’amanyarwanda rimwe riri kugura 130 FRW naho amagi y’inkoko z’inzungu ni 80 FRW igi rimwe. Ikilo cy’intoryi ni 500 FRW, ikilo cy’ibitunguru by’umweru ni 700 FRW naho iby’umutuku ni 600 FRW. Amatunda ikilo kimwe kiri kugura 1400 FRW, ibinyomoro na byo ni 1400 FRW ku kilo kimwe. Amacunga ikilo kiri kugura 800 FRW, indimu ni 1200 FRW, imyembe ikilo ni 1000 FRW.
Igiciro cy’inyanya cyazamutse …ikilo kimwe ni 800 FRW
Ibirayi byaragabanutse…byavuye kuri 350 FRW , biri kugura 300 FRW ku kilo kimwe
Ibishyimbo bita ‘Coltan’
Ibi ni byo bita ‘Mutiki’. Biragura 700 FRW/KG
Ibishyimbo bita Ubugondo. Uburyohe bwabyo ni bwo butuma ari byo bihenze kurusha ibundi . 900 FRW ni yo witwaza bakaguha ikilo kimwe
Yishimiye ko inyarwanda.com yaje kubabaza uko ibiciro byifashe bityo ngo abakiriya babimenyereho baze guhaha batikandagira
Ifu bakunda kwita iya Gitararama
Akawunga ni kimwe mu biribwa byihagazeho muri iyi minsi
Amashaza na yo ni kimwe mu biribwa usanga mu isoko rya Nyarugenge
Abakiriya si benshi mu isoko
Igi ry’irinyarwanda ni 130 FRW naho irizungu rikagura 80 FRW
Ibitunguru by’umweru n’ibitukura ntibigura kimwe. Iby’umweru Kg imwe ni 700 FRW naho iby’umweru ni 600 FRW
Izi ni zo ndagara z’indundi… Ikilo kimwe ni 10.000 FRW
Isambaza zirobwa mu kiyaga cya Kivu… Ikilo kimwe ni 6000 FRW
Izi ndagara ni zo zituruka muri Zanzibar
Kubura abakiriya bituma basinzirira mu kazi kabo k’ubucuruzi kandi ubusanzwe umucuruzi ahora ari maso ngo yakire abakiriya bamugana
Amafi y’imikeke yihagazeho kuko imwe ari 1000 FRW
Amafi ya makayabu. Bitewe n’ubunini bwayo imwe igura hagati ya 3000 na 5000 FRW
Baraganira ku biciro byihagazeho bya bimwe mu biribwa
Amamesa y’amarundi
Idegede rinini nkaya rigura 2500 FRW
Amatunda ikilo kimwe kiri kugura 1400 FRW, ibinyomoro na byo ni 1400 FRW ku kilo kimwe. ..Amacunga ikilo kiri kugura 800 FRW, imyembe ikilo ni 1000 FRW
Ibiciro si ihame habaho no guciririkanya
Inyama, ikiribwa gifite abagikunda batari bake mu Rwanda no ku isi…ubu ikilo ni 2500 na 2200 FRW
Abakunda imifupa na bo barazirikanwa mu isoko rya Nyarugenge
Amateke n’ibijumba nabyo bikundwa n’abatari bake
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
Source Inyarwanda.com